Covid-19 yongeye gukaza ubukana ku isi n’u Rwanda rudasigaye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’umugabo w’imyaka 88 ubaye uwa 41 wishwe na COVID-19 mu Rwanda,umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 0.8%. Uyu mugabo abaye uwa 5 wishwe na COVID-19 ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu minsi itatu gusa. Uyu munsi kandi, habonetse abarwayi bashya 50 barimo 27 bapimwe muri Gereza ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batandatu bo mu Karere ka  Kirehe, 12 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Karere ka Rubavu na batanu bo mu Karere ka Rwamagana. Uyu munsi  hakize abantu bashya…

SOMA INKURU

Mu byemezo binyuranye by’inama y’abaminisitiri Umuvunyi Mukuru yakuweho

Inama y’abaminisitiri yayobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo binyuranye, harimo ihinduka ry’Umuvunyi Mukuru aho Murekezi Anastase yasimbuwe na Madame Nirere Madaleine. Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu aho yawugiyeho mu mwaka wa 2017, mbere  akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka itatu “2014 – 2017”. Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye  Cyanzayire Aloysie washyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012, akaba yaramaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru. Nirere Madeleine…

SOMA INKURU