Muhanga: Umubare w’abanyeshuri batewe inda wavugishije benshi

Ubwo abadepite bari mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirizwa mu bigo by’amashuri kuva byafungura, bagejejweho raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana ko abakobwa 243 babaruwe mu mirenge yose y’aka akarere, batewe inda mu mezi bamaze batiga bari iwabo. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko bariya bakobwa batewe inda barimo abatuye cyangwa abiga i Muhanga ariko mu biruhuko bagataha hirya no hino mu tundi turere. Ati “Icyorezo cyatuzaniye…

SOMA INKURU

Icyo abitabiriye umwiherero wa Unit Club basabwe

Mu butumwa yageneye abitabiriye umwiherero yashimangiye agaciro k’Ubunyarwanda nk’isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2020, ubwo Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yatangizaga umwiherero ngarukamwaka. Yakomeje atangaza ko ubunyarwanda ari isoko Abanyarwanda bavomamo isano muzi ibahuza. ati “Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika,  ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje”. Yakomeje agira ati “Ubunyarwanda ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira…

SOMA INKURU