Kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu murenge wa Byumba. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.
Ibi bikorwa by’urukozasoni byakozwe mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri 2020, akaba ari bwo byatangajwe ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20, barabasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje, icyo gihe aba bakobwa bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, aho yagize iti “Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.”
Mwiriwe,
Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.
Murakoze
Rwanda National Police (@Rwandapolice)
Ubwo abo bana bamaraga guhohoterwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yatangaje ko inzego zibishinzwe zikomeje gushakisha abagize uruhare mu guhohotera abo bana.
aho yari yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka kwuhungabanya.
Ubwanditsi@umuringanews.com