Amakuru ku bashaka kwiyandikisha mu marushanwa ya “The Next Pop Star”


Abashaka guhatana mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’ rizasiga umwe mu bahanzi b’abanyempano yegukanye miliyoni 50 Frw, bashyiriweho uburyo bwo gutangira kwiyandikisha.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 1 Ukwakira 2020. Uwiyandikisha yohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 1510, agashyiramo izina rye, imyaka afite n’akarere atuyemo agakurikiza amabwiriza.

Umaze kwiyandikisha ahita abona ubutumwa bugufi burimo nomero imuranga ‘registration ID’.

Nyuma yo kubona ID, umuhanzi azifata video ntoya iri hagati y’amasegonda 45 na 60 ari kuririmba ayohereze kuri email info@moreevents.rw cyangwa kuri WatsApp akoresheje nomero 0730086382. Kwiyandikisha bizarangira tariki 18 Ukwakira 2020.

‘The Next Popular Star’ ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikazajya rica kuri Kigali Channel Two [KC2], shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda, buri cyumweru kuva saa Mbili kugeza saa Tatu z’ijoro.

Ni irushanwa rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda, aho uzatsinda azahabwa igihembo cya miliyoni 50 Frw ndetse no gukora umuzingo w’indirimbo (album) umwe uzakorwa na SM1 Music Group, Ishami rya Sony Music Group.

Iri rushanwa riri gutegurwa ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz iri mu zatumiye abahanzi nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko bateganyaga ko iri rushanwa rizahuriza hamwe abanyempano bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ariko uyu mugambi ukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Twateganyaga ko iri rushanwa rizaba ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba ariko biranga kubera Coronavirus. Icyari kigambiriwe ni ugushaka abanyempano; umuhanzi wafashwa noneho umuziki we ukagurishwa ku ruhando mpuzamahanga kuko biriya bigo turi gufatanya ni cyo bigambiriye. Twe turabihagarariye mu Rwanda.”

Yongeyeho ko umuntu uzajya ahabwa amasezerano n’ibi bigo ashobora no kuzajya abona andi mahirwe atandukanye.

Yakomeje ati “Ushobora gusinya amasezerano utsinze bakazaguha n’andi menshi. Bashaka umuntu bizeye ko afite ubwo bushobozi. Basanze ari ngombwa ngo buri wese aze mu irushanwa kugira ngo bamenye ko bafashe umuntu wa nyawe.”

Mu Rwanda hasanzwe hamenyerewe amarushanwa nk’aya meza agamije gufasha abahanzi, gusa amenshi akazimira nyuma y’igihe gito, intego zayo zitagezweho.

Dushime avuga ko ikintu cyatuma abantu bizera ko iri rushanwa ryo rizaramba, ari uko ibi bigo byagize uruhare mu itegurwa ryaryo, bisanzwe bifasha ibyamamare mu nzego zitandukanye. Avuga ko nibura bari guteganya gukora iri rushanwa inshuro 10, nyuma bakazongera bakavugurura amasezerano.

Abahanzi bose bemerewe kwiyandikisha, yaba abakizamuka, abagezweho ndetse n’ababimazemo igihe.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry’impuguke muri muzika mpuzamahanga riri gufatanya n’abari gutegura iri rushanwa, rizahitamo abahanzi 60 ba mbere bafite ibisabwa maze bakomeze mu kindi cyiciro.

Kuva kuri iki cyiciro, abafana bonyine nibo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza ku rundi rwego babinyujije mu gutora kuri SMS ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza imbere y’impuguke enye kuri muzika mpuzamahanga n’umuziki Nyarwanda, bagirwe inama z’ibyo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugira ngo babashe gutsinda irushanwa.

Irushanwa rizagira ibyiciro bine, harimo n’icyo gutora uzaba wahize abandi.

‘More Events’ yateguye iri rushanwa ifasha mu guhuza abahanzi Nyarwanda bashaka gukorana indirimbo n’abo hanze y’u Rwanda, gutumira abanyepolitiki batanga ibiganiro, gutumira abahanzi mu bitaramo n’ibindi bitandukanye.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.