Liban: Benshi mu bayobozi bo ku cyambu cya Beirut barafunze


Leta ya Liban ivuga ko abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho hategerejwe ko iperereza ritangira ku iturika rikaze ryo ku wa kabiri.

Iryo turika ryahitanye abatari munsi ya 135 naho abarenga 4000 barakomereka. Hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.

Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko iryo turika ryatewe na toni 2,750 za ’nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) zari zibitse nabi mu nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).

Hagati aho, abaturage b’i Beirut bagaragaje uburakari bafitiye leta kubera icyo bavuga ko ari uburangare bwateje iturika ryo ku wa kabiri.

Benshi bashinja abategetsi kumungwa na ruswa n’ubuyobozi bubi. Barasaba ubutabera.

Badri Daher, umukuru wa gasutamo (ugenzura ibyo guca imisoro ibyinjira mu gihugu), yavuze ko ikigo akuriye cyasabye ko icyo kinyabutabire kihakurwa, ariko “ibi ntibyigeze biba”.

Bwana Daher yagize ati Duhariye impuguke ngo zitahure impamvu zabiteye”.

’Nitrate d’ammonium’ ikoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire, igakoreshwa kandi nk’igiturika.

Ubwo yatangizaga inama y’abaminisitiri yihutirwa y’ejo ku wa gatatu, Perezida Aoun yagize ati Nta magambo ashobora gusobanura ubwoba bwabase (bwibasiye) Beirut mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa kabiri], igahinduka umujyi wugarijwe n’amakuba“.

Inzobere zo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza zigereranya ko uko guturika kwari gufite imbaraga zingana na kimwe cya cumi cy’imbaraga z’igisasu kirimbuzi cya nikleyeri cyatewe ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku itariki nk’iyi ya 6 y’ukwa munani mu myaka 75 ishize.

Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’isi.

Izo nzobere zivuga ko iryo turika ry’i Beirut “nta gushidikanya ko ari rimwe mu guturika gukomeye cyane kudatewe n’ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri kuranze amateka ya muntu”.

Nitrate d’ammonium’ yahageze gute?

Amakuru avuga ko iki kinyabutabire cyari kimaze imyaka itandatu kibitse mu nzu ibikwamo ibicuruzwa ku cyambu cya Beirut, nyuma yuko gifatiwe mu bwato mu mwaka wa 2013.

Umukuru w’icyambu cya Beirut n’umukuru wa gasutamo bombi babwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko bari barandikiye ubucamanza bw’iki gihugu inshuro nyinshi basaba ko iki kinyabutabire cyoherezwa mu mahanga cyangwa kikagurishwa ku bw’umutekano w’icyambu.

Hassan Koraytem, umukuru w’icyambu, yabwiye televiziyo OTV ko kuva ubwo urukiko rwategekaga bwa mbere ko kivanwa muri iyo nzu bari bazi ko iki kinyabutabire ari kabutindi, “ariko bitari kuri iki kigero”.

Akanama gakuru k’ingabo za Liban kasezeranyije ko abazahamwa no kubigiramo uruhare bazahanishwa “igihano cyo hejuru” gishoboka.

Minisitiri w’ubukungu Raoul Nehme yabwiye BBC ati Ntekereza ko byatewe n’ubushobozi bucye mu kazi n’ubuyobozi bubi cyane, kandi hari uruhare runini rwagizwe n’ubuyobozi ndetse birashoboka ko rwanagizwe na leta zabanje”.

“Nyuma y’iturika nk’iri, ntabwo duteganya guceceka k’uwo ari we wese wabigizemo uruhare”.

Minisitiri w’itumanaho Manal Abdel Samad yavuze ko gufungishwa ijisho bireba abategetsi bose b’icyambu “bagize aho bahurira n’ibyo kubika ’nitrate d’ammonium’, ibyo kuyirinda n’ibyangombwa byayo” kuva mu kwezi kwa gatandatu mu 2014.

Iyi nitrate d’ammonium yageze kuri icyo cyambu izanywe n’ubwato buriho ibendera ry’igihugu cya Moldova bwitwa ’the Rhosus’.

Bwinjiye muri Beirut nyuma yo kugira ibibazo bya tekinike mu rugendo rwo kuva mu gihugu cya Georgia bwerekeza muri Mozambique, nkuko bitangazwa n’urubuga Shiparrested.com rukurikirana iby’imanza zijyanye n’ubwato.

Ubwo bwato ’the Rhosus’ bwaragenzuwe, bubuzwa kugira aho bujya, nuko nyuma yaho gato busigwa aho na ba nyira bwo, biteza ibibazo byinshi mu rwego rw’ubutabera.

Ku bw’impamvu z’umutekano, umuzigo wabwo wabitswe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa yo ku cyambu cya Beirut, nkuko urwo rubuga Shiparrested.com rubitangaza.

Ubufasha bw’amahanga

Hari ibihugu byemeye gutanga ubufasha.

Biteganyijwe ko indege eshatu z’Ubufaransa zigera muri Liban kuri uyu wa kane zitwaye abatabazi 55, ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’ivuriro rigendanwa (mobile clinic) rifite ubushobozi bwo kuvura abantu 500.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ahagera kuri uyu wa kane. Ubufaransa nibwo bwakolonije iki gihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), Uburusiya, Tunisia, Turukiya, Iran na Qatar, byose bigiye kohereza inkunga y’ingoboka muri Liban.

Ubwongereza nabwo bwiteguye kohereza impuguke mu buvuzi ndetse n’inkunga y’ingoboka, nkuko byavuzwe na Dominic Raab, umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga.

BBC 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.