Tanasha yatangaje byinshi ku muziki we


Ubwo umugore uheruka kubyarana n’umuhanzi w’icyamamare Tanasha Donna yizihizaga kugira abarenga miliyoni 1.5 bamaze kureba ndirimbo ye ya nyuma “Sawa”, yatangaje uburyo arara adasinziriye mu gukora umuziki we ndetse n’ibindi bibazo yagiye ahura nabyo.

Yagaragaje ko kwikorera ku giti cye bitoroshye kuko yagiye ajya mu byumba by’inama aho byabaye ngombwa ko yemeza abayobozi bikarangira bashaka gusohokana nawe, bakizera umuziki we.

Ati “Kurebwa na milioni 1.5 zirenga mu kwezi kumwe. Ibyo ni ibyagezweho kuri njye. Ntibyoroshye ku bagore muri uru ruganda babikora bonyine … Amajoro tudasinzira njye n’ikipe yanjye, gutera inkunga imishinga yawe (indirimbo & videwo) kuba inyuma buri ntambwe na buri nzira y’umushinga uwo ariwo wose, kwinjira mu ma nama y’abaterankunga & ugerageza kumvisha abatware bamwe na bamwe ( bamwe muribo dadashaka no kwizera ubuhanzi bwawe,   kugira umuhungu n’umuryango wo kwitaho, …. Kuba wikorera ku giti cyawe ni ibintu bitoroshye”.

Akomeza agira ati “Ndakubwira, ariko  iyo ubonye imbuto z’akazi kawe gakomeye amaherezo zitangiye gukura mu bintu bitangaje zibyara umusaruro, umenya ko uri umunyamugisha, uba ugomba gushima”.

Madamu Donna yamenyesheje kandi abakunzi be ko yagiye akora imishinga myinshi irimo ubufatanye n’abahanzi mpuzamahanga.

Yanashimye abakunzi be urukundo bamugaragarije kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.