Ibyatangajwe ku giciro cy’abipimisha Covid-19 ku bushake cyavuzweho byinshi


Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” bwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda 47 200 ni ukuvuga amadolari ya Amerika 50,  yatangiye kwishyurwa n’abipimisha icyorezo cya COVID-19 ku bushake, ntaho ahuriye n’igiciro cy’igipimo aba yafashwe ubwacyo kikubye inshuro zirenga ebyiri.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ukuri ku giciro gishya n’icyo abantu bakabaye bishyura, anahishura ko gahunda yo gupima ababyifuza yitabiriwe n’abarenga 100 tariki ya 28 Nyakanga 2020 ku munsi wa mbere yatangirijweho.

Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abashaka gukora ingendo zijya hanze n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe, bahabwe ibisubizo nyuma y’igihe kitarenze amasaha 24 n’ikemezo cy’uko ari bazima igihe basanzwe badafite virusi.

Dr. Nsanzimana avuga amafaranga 47200 /amadolari 50 abipimisha ku bushake basabwa kwishyura ntaho ahuriye n’igiciro k’icyo gipimo ubwacyo kuko gihenze cyane.

Yagize ati “Ubundi ariya mafaranga bazajya batanga nta n’ubwo yagura igipimo kuko kiyarengeje cyane… Icyo giciro ntigihanitse kuko ubundi igipimo kigora no kugikora; gisaba kureba mu turemangingo, bikanyura mu mashini ebyiri cyangwa eshatu, bigatwara umwanya munini. Igiciro cyacyo ubundi kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 75 000 na 100 000”.

Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo abifuza kumenya uko bahagaze bitababera umutwaro kandi hari uburyo bushoboka babikorerwamo ari na ko bagira uruhare mu kunganira serivisi bahabwa n’izihabwa abandi muri urwo rwego.

Akomeza avuga ko iyo gahunda itazakuraho uburyo  busanzwe bwo gupima icyo cyorezo ku bantu benshi, cyane cyane ahakekwa ko higanje ubwandu bushya nk’ahahurira abantu benshi, ku mipaka, n’ahandi.

Kugeza ubu ahakorerwa ibipimo byishyurirwa ni kuri Petit Sitade i Remera ndetse n’i Gikondo munsi ya MAGERWA, ku Ishami rya RBC ritanga serivisi z’inkingo.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.