Tanasha yatangaje byinshi ku muziki we

Ubwo umugore uheruka kubyarana n’umuhanzi w’icyamamare Tanasha Donna yizihizaga kugira abarenga miliyoni 1.5 bamaze kureba ndirimbo ye ya nyuma “Sawa”, yatangaje uburyo arara adasinziriye mu gukora umuziki we ndetse n’ibindi bibazo yagiye ahura nabyo. Yagaragaje ko kwikorera ku giti cye bitoroshye kuko yagiye ajya mu byumba by’inama aho byabaye ngombwa ko yemeza abayobozi bikarangira bashaka gusohokana nawe, bakizera umuziki we. Ati “Kurebwa na milioni 1.5 zirenga mu kwezi kumwe. Ibyo ni ibyagezweho kuri njye. Ntibyoroshye ku bagore muri uru ruganda babikora bonyine … Amajoro tudasinzira njye n’ikipe yanjye, gutera inkunga…

SOMA INKURU

Ibyatangajwe ku giciro cy’abipimisha Covid-19 ku bushake cyavuzweho byinshi

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” bwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda 47 200 ni ukuvuga amadolari ya Amerika 50,  yatangiye kwishyurwa n’abipimisha icyorezo cya COVID-19 ku bushake, ntaho ahuriye n’igiciro cy’igipimo aba yafashwe ubwacyo kikubye inshuro zirenga ebyiri. Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ukuri ku giciro gishya n’icyo abantu bakabaye bishyura, anahishura ko gahunda yo gupima ababyifuza yitabiriwe n’abarenga 100 tariki ya 28 Nyakanga 2020 ku munsi wa mbere yatangirijweho. Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abashaka gukora ingendo zijya hanze n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe, bahabwe ibisubizo nyuma y’igihe…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 47 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu bipimo 3,521  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 30 bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 1,005  mu 1,926 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 251,815 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bashya batahuwe mu bapimwe mu midugudu iri mu kato n’abahuye n’abanduyemu Mujyi wa  Kigali: 36, Rusizi: 5, Nyamasheke: 4, Rulindo:  2. Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’Abanyarwanda. Kugeza…

SOMA INKURU