Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda no ku isi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 42 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,898 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 12 bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 635 mu 1,252 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi bashya  barimo ababonetse muri Nyabihu17bari bafungiwe muri kasho, 16 babonetse muri Kigali barimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko, batanu bo muri Rusizi na bane bo muri Nyamagabe, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yagize icyo atangaza ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko niba u Burundi bushaka kongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda nta kabuza bizakunda, kuko Perezida Ndayishimiye n’abo bakorana bazasanga u Rwanda rwiteguye gukorana nabo nibashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza no guhahirana. Yagize ati “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye ariko icyangombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi nicyo bashinzwe, politiki nziza burya niko ikora, ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana. Kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.Icyo nicyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida…

SOMA INKURU