Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIDー19 barimo 11 barengeje amasaha yo gutaha, abandi babwiwe kujya Kuri stade kwigishwa, barangiza bagakwepa bakitahira, abandi 4 ni abigaga n’abigisha imodoka muri Auto Ecole. Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi. Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu…
SOMA INKURUDay: July 10, 2020
Umugore yahuye n’akaga ubwo umugabo we yamwitiranya n’inzoka
Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara. Igitangazamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru yanyuze bwa mbere ku rubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots umwaka ushize wa 2019. Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje uretse kuba ari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore). Umugabo yafashe igikoresho yifashisha akinisha umukino wa Baseball, maze…
SOMA INKURU