Icyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021. Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko. Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo…

SOMA INKURU

Burundi: Hatanzwe amabwiriza ajyanye no gushyingura Nkurunziza

Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye ko abatuye mu Gitega aho umurambo wa Nkurunziza uzanyuzwa kuzaba bahagaze ku muhanda kugira ngo bamwunamire. Riti “Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rikubiyemo gahunda izakurikizwa mu muhango wo gushyingura Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’u Burundi , guverinoma y’iki gihugu yasabye…

SOMA INKURU

Rwanda: Ibyiciro byibasirwa na Covid-19 byatekerejweho

Mu gihe ibikorwa byo gupima abantu icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku buryo bwa rusange bikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye kwibanda ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kuzahazwa na cyo birimo icy’abasaza n’icy’abarwayi b’indwara zitandura n’izifata imyanya y’ubuhumekero. Iyo gahunda yatangiye gukorwa mu Karere ka Rusizi kamaze igihe kagaragaramo abarwayi bashya b’icyo cyorezo. Ako karere hamwe n’aka Rubavu turi mu kato mu gihe hakomeje kugenzura imiterere y’ubwandu uko ihagaze. Ibice bihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biza ku isonga mu bice bitatu by’ingenzi…

SOMA INKURU