Rwanda: Impamvu Kirehe nka hamwe mu higanje Covid-19 hatashyizwe mu kato

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko impamvu akarere ka Rusizi kashyiriweho gahunda idasanzwe ya “Guma Mu Rugo” ari uko icyorezo cya Coronavirus kiri mu baturage bitandukanye n’Akarere ka Kirehe aho kigaragara cyane mu bashoferi batwara amakamyo baba bambukiranya imipaka. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus. Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku…

SOMA INKURU

Burundi: Amateka ya Perezida mushya n’urutonde rw’abamubanjirije

Kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika mushya Evariste Ndayishimiye, usimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Akaba abaye Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1966. Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi. Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu. Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u…

SOMA INKURU

Bisesero: Tariki 18 Kamena ntizibagirana

Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje koAbatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA yahawe amabwiriza yo gutanga abasirikare bo kwica Abatutsi mu Bisesero Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri…

SOMA INKURU