Amateka y’ubuzima bw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi “Nkurunziza”


Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020, nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje urupfu rutunguranye rwa Nkurunziza Pierre uherutse gusimburwa ku mwanya wa Perezida w’icyo Gihugu nubwo manda ye yari ishigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ikarangira. 

Itangazo ryatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu rivuga ko Petero Nkurunziza apfuye azize guhagarara k’umutima.

Nkurunziza Pierre ashizemo umwuka mu gihe umufasha we Nkurunziza Denise, na we ari hanze y’Igihugu aho yagiye kuvurirwa icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Perezida Nkurunziza yayoboye u Burundi guhera mu mwaka wa 2005 kugeza muri uyu mwaka wa 2020 aho yasimbuwe na Gen. Evariste Ndayishimiye.

Mbere y’uko atorerwa kuyobora u Burundi, Nkurunziza yari Umuyobozi w’Ishyaka CNN-FDD ari na ryo riri ku butegetsi kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2015, Ishyaka rye ryongeye kumutoranya nk’umukandida wo kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuba Perezida w’u Burundi, biteza ubwumvikane buke mu bari bamushyigikiye ndetse n’abatavuga rumwe na Leta.

Ibyo byatumye havuka imyigaragambyo yiganjemo n’ubwicanyi, yatumye Abarundi batagira ingano bahungira mu bihugu by’abaturanyi n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Tariki ya 13 Gicurasi 2015 ni bwo Gen. Niyombare Gidfroid yatangaje ko yahiritse Nkurunziza ku Butegetsi ubwo yari hanze y’Igihugu, ariko ntibyatinda ayo makuru anyomojwe, kuko ingabo za Leta zarwaniye gusubiza Nkurunziza ku butegetsi bituma Niyombare ahunga Igihugu.

Nkurunziza yongeye kugaragaza ko ayoboye Igihugu tariki ya 15 Gicurasi 2015.

Mu nzira zigoye, Nkurunziza yatorewe kuyobora manda ya gatatu muri Nyakanga uwo mwaka, ndetse mu 2018 atangaza ko ashoboa kuziyongeza indi manda igihe iyo yari atorewe izaba irangiye muri uyu mwama wa 2020.

Gusa mu matora yabaye mu kwezi gushize, Nkurunziza ntiyongeye kwiyamamaza, ari na bwo ishyaka CNDD-FDD ryatanze umukandida mushya Gen. Evariste Ndayishimiye.

Nkurunziza yavukiye i Bujumbura mu mwaka wa 1963, akaba yarakuriye ahitwa Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi, ari na ho yatangiriye amashuri abanza, akomereza ayisubuye kuri Athénée mu Gitega.

Nyuma yakomereje mu Ishuri Rikuru ryigisha Siporo n’Imyitozo Ngororamubiri muri Kaminuza y’u Burundi hagati ya 1980 na 1990, akimara kubona dipolome mu burezi mu bya Siporo.

Mbere y’intambara yabaye mu Burundi igihe kinini, Nkurunziza yabaye umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya in 1991, aho yabikoraga ari no kwiga amasomo y’iyigamitekerereze (psychology) n’uburezi  (pedagogy).

Yabaye Umwarimu wungirje muri Kaminuza y’u Burundi mu mwaka wa 1992, ari na bwo yatangiye gutanga amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ISCAM).

Mu mwaka wa 1995 ni bwo yabonye ko uburyo bwo kwibungabungira umutekano mu bihe by’intambara ari ukwiyunga ku mutwe wa  CNDD-FDD, ubwo amagana y’abantu bicwaga abandi bagahunga Igihugu.

Amaze kuzamurwa mu ntera Nkurunziza yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD mu mwaka wa 1998.

Muri iyo myaka ishyira mu 2000, yigeze gukatirwa Igihano cy’uruppfu mu rubanza rwabaye adahari.

Mu mwaka wa 2001 ni bwo yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa CNDD-FDD, nyuma y’ayo matora uwo mutwe gicamo ibice bibiri.

Yongeye gutorerwa kuyobora CNDD-FDD nk’ishyaka rimwe muri Kanama 2004.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.