Huye: Abanyeshuri 47 burukanwe burundu


Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya GS Butare Catholique, abanyeshuri 47 birukanwe burundu bazira ikinyabupfura gike.

Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatanu w’ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2019.

Umuyobozi w’iryo shuri, Byiringiro Dan, n’ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nk’uko tubikesha IGIHE.

Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe cya mbere, mu cya kabiri bikaba uko no mu cya gatatu bagakomeza kwitwara nabi ukabagira ute? Ni Komite ishinzwe imitwarire mu kigo yabafashe icyemezo cyo kubirukana.”

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2020, bamwe muri abo banyeshuri birukanwe bagarutse ku ishuri bari kumwe n’ababyeyi babo baje gusaba imbabazi ariko bangirwa gukomeza kwiga.

Hari n’abavuga ko bagerageje kujya gushaka ishuri ku bindi bigo barangirwa kuko bafite indangamanota igaragaragaza ko birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wirukanwe yavuze ko byamutunguye kuko yabimenye ari uko umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yavuze ko icyo kibazo ari kugikurikirana kugira ngo abo bana bashakirwe uko basubira mu ishuri.

Yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri rya Butare Catholique bwakoze amakosa yo kwirukana abanyeshuri benshi icyarimwe kandi ubw’Akarere butabizi.

Ikindi ngo ni uko niba abo bana baragaragaje imyitwarire mibi mu buryo bukabije mu bihembwe bitandukanye hari hakwiye kubanza guhamagaza ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’Akarere bakagirwa inama aho kwihutira kubirukana burundu.

Yanenze ababyeyi babonye abana babo birukanwe bakabiceceka ntibahite babimenyesha ubuyobozi ngo ikibazo gikurikiranwe.

Kankesha yavuze ko ibigo by’amashuri byirukana abanyeshuri biri mu bituma umubare w’abana bata amashuri wiyongera.

Yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose abo bana bagashakirwa andi mashuri bakajya kwiga ku buryo nta n’umwe uzata ishuri.

Muri iyi minsi abandi bana batangiye amashuri abo birukanywe bo bakunze kuzindukira ku ishuri no ku Biro by’Akarere ka Huye gusaba imbabazi no kwinginga ubuyobozi ngo bubashakire aho bajya kwiga.

Mu Ukwakira 2019 ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bufite abana 1 271 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri bituma umubare w’inzererezi mu Mujyi wa Huye wiyongera, bityo buri guhangana n’icyo kibazo harebwa uko basubizwa kwiga.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.