Koperative Itetero yamenye ibanga rifasha abafite virusi itera SIDA kuramba


Abanyamuryango ba Koperative Itetero ikorera mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, igizwe n’abagera kuri 30, muri bo harimo abagabo 2,  bagizwe n’abafite virusi itera SIDA hamwe n’abatayifite, bemeje ko kwishyira hamwe ari kimwe mu bibafasha kuramba.

Uwimana Josée atangaza akamaro ko kwishyira hamwe

Ibi bikaba byarashimangiwe na Uwimana Josée Umuyobozi wa Koperative Itetero, ubwo yabitangarizaga abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, ko kwishyira hamwe uretse kubafasha kwiteza imbere, byafashishije kwikura mu kato, bariyakira bityo abatinyaga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, baratinyuka, kuri ubu ngo ubuzima bwabo bwarushijeho kuba neza.

Uwimana yagize ati “Rwose ubu uretse abo tubiziranyeho, nta muntu waza hano muri Koperative yacu, ngo amenye ngo uyu ararwaye, uyu ni muzima. Ubu tugirana inama, abafata imiti muri twe tuyifata neza, dufata indyo yuzuye tubikesha kuba twarishyize hamwe tukiteza imbere”.

Uwimana yanatangaje ko Koperative yabo yihaye intego zigera kuri ebyiri harimo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no kubungabunga ubuzima bw’abamaze kwandura hamwe no kwiteza imbere.

Ibyo Uwima yatangaje byanashimangiwe n’umunyamuryango wa Koperative Itetero, Nzeyimana Eugene w’imyaka 40, ufite umugore n’abana 6, watangaje ko mbere yo kujya muri Koperative Itetero yarafite ubuzima buri hasi cyane.

Ati “Ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bwiza nyuma yo kwinjira muri Koperative kuko turagurizanya iyo umuntu agize ikibazo, ubu umugore wanjye n’abana banjye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, nanjye mbere nari meze nabi ubuzima bwanjye buri mu kaga, abasirikare b’umubiri bari hasi cyane, ariko ubu meze neza, mfata imiti uko bikwiriye kandi nkomeje no kwiteza imbere n’umuryango wanjye. Ndakangurira n’abagabo bagifite ikibazo cyo kwihisha no kwishyira mu kato, kwinjira mu ma Koperative”.

Koperative Itetero ikora ubuhinzi bw’ibihumyo n’ubucuruzi bw’isombe,  yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011, ikaba ifite umutungo ufite agaciro kagera kuri miliyoni eshatu (3,000,000frs), buri munyamuryango akaba yaratanze umugabane shingiro w’ibihumbi makumyabiri (20,000frs), kuri ubu iyi Koperative yahawe inkunga ya miloyoni ebyiri n’igice (2,500,000frs) na UN Women ikorewe ubuvugizi na RPP+, aya mafaranga akaba azabafasha gushyira imbaraga mu bikorwa byabo.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.