Inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa we byarangiye babanye nk’umugabo n’umugore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.
Ubu bukwe bw’abafitanye isano rya bugufi bwabaye hagati y’umukobwa w’umwirabura w’Umunyamerika na se umubyara bwatangajwe n’uwo mukobwa bwo yashyiraga amafoto abiri ye na se ku rukuta rwe rwa Fecebook rufite izina rya Jimi Meaux.
Iya mbere yayisobanuye ko yari akiri muto ari kumwe na se naho indi ya kabiri ayigaragaza arimo gusomana n’umugabo avuga ko ari uwe ndetse ko ari se umubyara.
Hanyuma yandikaho amagambo agira ati”Byatangiye ari nka se n’umukobwa we,birangiye ari umugabo n’umugore! Rimwe na rimwe umukunzi wawe aba ari umubyeyi wawe”.
Uko bigaragara ni uko umukobwa na se bashakanye bya nyabyo ari nacyo cyatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Fecebook na Twitter bagwa mu kantu k’ayo mahano.
Bamwe babashinjije kuba abafitanye isano basaba abategetsi kubakurikirana kuko ibyo bakoze byo gukundana bikagera aho bashyingiranwa binyuranyije n’amategeko.
UWIMPUHWE Egidia