Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Muganamfura Sylvestre, ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta. Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yavuze ko Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho kuba yaranyereje ibikoresho yahawe byo kubaka amateme mu murenge wa Mukingo na Busoro muri gahunda ya VUP. Ukekwa afungiwe kuri station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha Ukekwa afungiwe kuri RIB station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha. Ingingo ya 10 y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa…
SOMA INKURUDay: December 7, 2019
Urukundo rw’umubyeyi n’umwana rwabyaye amahano
Inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa we byarangiye babanye nk’umugabo n’umugore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro. Ubu bukwe bw’abafitanye isano rya bugufi bwabaye hagati y’umukobwa w’umwirabura w’Umunyamerika na se umubyara bwatangajwe n’uwo mukobwa bwo yashyiraga amafoto abiri ye na se ku rukuta rwe rwa Fecebook rufite izina rya Jimi Meaux. Iya mbere yayisobanuye ko yari akiri muto ari kumwe na se naho indi ya kabiri ayigaragaza arimo gusomana n’umugabo avuga ko ari uwe ndetse ko ari se umubyara. Hanyuma yandikaho amagambo agira ati”Byatangiye ari nka se n’umukobwa we,birangiye ari umugabo…
SOMA INKURUKomite nyobozi ya FERWACY yeguye
Amakuru yacicikanye hirya no hino, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo. Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe. Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse…
SOMA INKURU