Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 mu kagari ka Ninzi ko mu murenge wa Bweyeye abantu batamenyekanye bahagabye igitero.
Abaturage bo muri aka kagari bavuga ko bagiye kumva bumva habayeho kurasana, amasasu avuga ari menshi bimara igihe kingana n’isaha n’iminota mirongo itatu.Aba baturage bavuga ko kubera ubwoba bwinshi bari bafite ntawigeze asohoka hanze gusa ngo ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace zasakiranye n’abo bantu biza guhosha nta muturage uhakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Maj Gen Alexis Kagame yabwiye abaturage ba Bweyeye ko ibitero byose byagiye bigabwa muri aka gace bitageze ku ntego yabyo kuko ngo byagiye biburizwamo ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.
Alexis Kagame yakomeje avuga ko igitero giheruka cyagabwe n’abari baturutse mu gihugu cy’igituranyi bambukira mu kiyaga cya Kivu baca mu karere ka Nyamasheke bajya mu ishamba rya Nyungwe gusa ngo aho baciye hose ibyo bagambiriye ntibyagezweho kuko baje gukomereza mu murenge wa Bweyeye bakiba amatungo n’imyaka by’abaturage ariko bakabibatesha.
Ikindi ngo ari nacyo cyagabwe mu cyumweru gishize abakigabye nabo ntibageze ku ntego yabo,uyu muyobozi w’ingabo muri iyi ntara yasabye abaturage kuba maso ndetse anabashimira ko hari bamwe mu bagizi ba nabi bagiye bafatwa n’aba baturage ubwabo.
Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, wari waje gusura aba baturage ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, yabwiye abaturage ko bari baje kubahumuriza ndetse no kubereka ko icyaba cyose Leta ibazirikana.
Munyantwali yibukije abaturage ko ari bo bakwiye kwicungira umutekano ndetse abasaba ko igihe cyose bakwiye kumenya uwinjiye n’usohotse mu ishyamba rya Nyungwe baturanye.
Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari 5 twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe abawutuye bavuga ko bamaze gukanguka ndetse banakaza amarondo bakaba bavuga ko biteguye kwicungira umutekano ndetse bakanahangana n’uwo ari we wese washaka kuwubabuza.
@umuringanews.com