Icyamamare muri muzika nyarwarwanda Meddy arafunze

Kuri uyu wambere, tariki ya 21 Ukwakira 2019 umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na polisi azira ubusinzi bukabije. Umuhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth, akaba yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.   TETA…

SOMA INKURU

Amajyaruguru: Abanyamuryango ba FPR bishatsemo ibisubizo byo kubakira abatishoboye

Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, abayobozi n’abanyamuryango bishatsemo amafaranga agera kuri miliyoni 13 azifashishwa mu kubakira abatishoboye bagaragara muri iyi ntara, ndetse biri mu muhigo ugomba kurangira uyu mwaka. Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku 1368 idafiye aho kuba, imyinshi muri iyi ikaba icumbikiwe n’Uturere ndetse n’Imirenge ituyemo ndetse n’imiryango irenga 3000 idafite ubwiherero Ni kenshi mu Ntara y’Amajyarugura hagiye hagaruka ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, ndetse n’aho kuba; kimwe n’ikibazo cy’umwanda mu baturage bamwe bo muri iyi Ntara. Mu…

SOMA INKURU

Mu Rukiko rw’Ubujurire urubanza rwa Dr Mugesera rwasubitswe ku mpamvu zamuturutseho

Kuri uyu wa Mbere, Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urubanza rwasubitswe nyuma y’aho Mugesera yanze umwe mu bacamanza bagombaga kumuburanisha. Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyo gufungwa burundu. Iburanisha rigitangira, Mugesera yasabye uwari uyoboye Inteko Iburanisha ko yabanza akamubwira amubwira amazina y’abacamanza. Uyoboye Inteko Iburanisha yamuhaye uburenganzira bwo kujya kureba amazina yabo nyuma Mugesera…

SOMA INKURU