Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yaburiye abaturage bakora amanyanga yo kunyura mu nzira zibujijwe bakora ubucuruzi butemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye harimo no gukwirakwiza Ebola. Uyu muyobozi yashimangiye ko abanyura iz’ubusamo badapimwa Ebola mu gihe igihugu cyafashe ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo kigera ku butaka bw’u Rwanda. Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko usanga bambuka banyuze ku mipaka itemewe mu nzira z’ubusamo. Aba rero ntaho wabatandukanyiriza n’abagizi ba nabi kuko usibye kuba bashobora guhungabanya ubuzima rusange bw’igihugu bashobora no kudukururira indwara nka Ebola muzi cyane…
SOMA INKURUDay: October 9, 2019
Icyiciro cya kabiri cy’impunzi gitegerejwe mu Rwanda
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, “UNHCR” mu Rwanda, Elise Villechalane, yatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’impunzi zageze muri Libya zishaka kujya i Burayi, ariko ntizabasha gukomeza urugendo ku buryo zaheze muri icyo gihugu rizagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 10 Ukwakira 2019. Ati “Dufite icyiciro cya kabiri cy’abantu bazaza ejo, muzi ko bari muri Libya ari benshi, bamaze igihe mu bigo bafungiwemo, ni igice cy’intambara ku buryo babayeho mu buzima bugoye. Bazaba ari umubare munini uruta uw’ubushize, bazaba bagera ku 120.” “Muzi ko Libya ari…
SOMA INKURU