U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira Ebola


Kuva muri Kanama muri uyu mwaka wa 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyije guhuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Ebola hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu guhuza gahunda z’ibikorwa no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iki cyorezo.

OMS ivuga ko bimwe mu bizibandwaho hazakomeza uburyo bwo kwitegura mu kwegereza no kubaka ubushobozi, gutanga amakuru ahagaragara umurwayi wa Ebola, kongera ubwirinzi, kongera ingufu mu bufatanye ku mipaka n’ibindi.

Muri rusange kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2019, hazakoreshwa miliyoni 14.6 z’amadorali mu guhangana n’iki kibazo mu Rwanda, aya mafaranga arimo azatangwa na leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Loni.

OMS izatanga arenga miliyoni enye z’amadorali, UNICEF miliyoni 1.7, WFP 3,566,197, UNHCR, 1,079,005 na IOM 620,154. Yose hamwe zaba ari 11,418,193 z’amadorali.

Kugeza ubu itsinda ryoherejwe mu bihugu icyenda bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo birebe ubushobozi buri muri buri gihugu bwo guhangana na Ebola. Mu igenzura ryakozwe muri Werurwe 2019, ibihugu by’u Rwanda na Uganda buri kimwe cyari ku kigero cya 84%, ibi bikaba aribyo byari imbere mu gushyiraho ingamba zikomeye.

OMS ivuga ko iki kibazo gituma u Rwanda rugomba gushyiraho gahunda zo gukomeza kwitegura, gushyira ingufu mu bufatanye ku mipaka n’ibindi.

Muri Nyakanga uyu mwaka hari ingero z’abantu 234 bagenzuweho Ebola,  13 muri aba bagenzuwe mu buryo bwihariye ariko bose basanzwe ntayo bafite.

Bimwe mu byo u Rwanda rwakomeje gukora mu guhangana n’iki cyorezo ni uko hatanzwe amahugurwa mu Turere dushobora guhura n’iki kibazo, ubu kandi imashini kabuhariwe yitwa “Gene Xpert” irakoreshwa mu gupima abakekwaho n’iki kibazo.

Abajyanama b’ubuzima n’abakozi b’ubuzima bahawe amahugurwa mu guhangana n’iki kibazo.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kandi ifatanyije na OMS n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho uduce two kwakiririramo abashobora guhura n’iki kibazo, abantu bahabwa amahugurwa ahagije n’uburyo bwo kwirinda.

Abapolisi barenga 100 bahuguwe kuri iki cyorezo, abakozi b’ubuzima 2,476 bari ku mipaka bahawe urukingo rwa Ebola ndetse hanakorwa imyitozo yo guhangana n’iki kibazo.

Ibindi bihugu byo mu Karere nabyo byiteguye guhangana na Ebola, aho u Burundi buzakoresha miliyoni 11,517,471 z’amadorali, Sudani y’Epfo 14,436,100, Uganda 17,231,425, Angola 658,454, Repubulika ya Centrafrique 1,410,200, Congo 1,301,960, Tanzania 1,360,000 na Zambia 1,097,000. Muri rusange hazakoreshwa miliyoni 66,609,567 z’amadorali ya Amerika mu rugamba rwo guhangana na Ebola imaze guhitana abagera ku 2000 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.