Kuva muri Kanama muri uyu mwaka wa 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyije guhuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Ebola hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu guhuza gahunda z’ibikorwa no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iki cyorezo. OMS ivuga ko bimwe mu bizibandwaho hazakomeza uburyo bwo kwitegura mu kwegereza no kubaka ubushobozi, gutanga amakuru ahagaragara umurwayi wa Ebola, kongera ubwirinzi, kongera ingufu mu bufatanye ku mipaka n’ibindi. Muri rusange kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2019, hazakoreshwa miliyoni 14.6 z’amadorali mu guhangana n’iki kibazo mu Rwanda, aya…
SOMA INKURU