Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi Kayibanda Ladislas, akaba umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.
Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’igihe kitari gito yaramaze arwaye.
Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore.
TETA Sandra