Mu mpera z’ icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Gikombe yafashe umugore w’imyaka 37 y’amavuko afite ibiro icumi by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko uwo mugore yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite urumogi mu rugo rwe bicyekwa ko yarukuye mu gihugu cy’abaturanyi, natwe twihutira gutabara turushatse dusanga yaruhishe mu murima w’intoryi inyuma y’inzu.”
Akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugore afatwa ku cyaha cyo gucuruza urumogi.
CIP Kayigi yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye k’ubikoresha, ubicuruza, ndetse zikagera no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi harimo no kuba intandaro y’ibindi byaha bibera mu muryango nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, guhohotera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi kuko abagaragara muri ibyo byaha abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge. “
Yakomeje avuga ko usibye kuba binangiza ubuzima bw’ubikoresha binamugiraho izindi ngaruka nko gufungwa no kubura amafaranga yabishoyemo kandi ayo mafaranga yakabaye ashaka undi mushinga wa muteza imbere ayashoramo wemewe n’amategeko.
Yibukije ko Polisi itazahwema kurwanya abakoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kandi ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.
Akarere ka Rubavu gakunze kugaragara nk’inzira inyuzwamo urumogi ariko Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage bashyizemo imbaraga kugira ngo abagira uruhare bose mu icuruzwa ry’urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kayigi yashimiye abaturage amakuru batanze kugira ngo Uwamahirwe afatwe,abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Uwo mugore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge akekwaho.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.
Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
@umuringanews.com