Abanyeshuli 46 barangije icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubuvuzi rusange


Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi rusange muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi  “University of Global Health Equity, UGHE” iri i Butaro, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru,  abagera kuri 46 baturuka mu bihugu 11 binyuranye byo ku isi nibo bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’ubumenyi mu buvuzi rusange, akaba ari umuhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni umuhango wanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame

 

Abagize amanota ya mbere bagiye bashimirwa bakambikwa n’imidali

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ari iby’ingenzi kuba iyo kaminuza yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ku nshuro ya gatatu, asaba abahawe impamyabumenyi kwita ku ntego z’ishuri aho bagiye mu buzima busanzwe, baharanira gutanga serivisi z’ubuvuzi bunoze ku batishoboye n’abari ahatari ubuvuzi buteye imbere.

Yagize ati “Ibi ni intangiriro nshya mu mwuga wanyu aho mugiye kwita ku batagira kivurira kandi mukaba inkwakuzi mu gutanga ubuvuzi rusange bushingiye ku bimenyetso. Mwabaye bamwe mu muryango w’abarajwe ishinga n’ubuzima bwiza bw’abaturage. Ni mwe twitezweho guhangana n’ibibazo bikomeye byibasiye ubuvuzi rusange muri iki gihe, ni mwe dutezeho impinduka.”

Dusabe Leilari urangije muri iyi kaminuza ukomoka mu Burundi yashimangiye ko ubumenyi bahawe na “UGHE” bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuvuzi mu bihugu bya Afurika bikunze guhura n’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi ziri hasi, anemeza ko bagiye guhangana n’ibyorezo byibasiye Afurika harimo na Ebola.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko bizeye impinduka mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi ku batishoboye nyuma y’abanyeshuri bashya bahawe impamyabumenyi.

Yavuze ko byinshi mu byo bigishijwe harimo imicungire y’ibitaro, gufata neza abakozi n’imitangire ya serivisi bizeye ko bizakemura bimwe mu bibazo byajyaga bigaragara.

Ati “Murabizi abaganga bakora neza iyo bari kuvura ariko nibo dufata bakajya kuyobora ibitaro kandi batabizi. Ni nko gufata umuntu wize ibintu runaka ukamusaba ibirenzeho, kandi kuyobora ibitaro ni ikintu gikomeye.”

Iyi Kaminuza yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, mu banyeshuri 46 barangijemo muri bo 26 ni abanyarwanda, bakaba bazabanza gukorera Leta imyaka itanu mbere yo kujya mu zindi gahunda zabo bwite.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.