Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi rusange muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi “University of Global Health Equity, UGHE” iri i Butaro, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, abagera kuri 46 baturuka mu bihugu 11 binyuranye byo ku isi nibo bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’ubumenyi mu buvuzi rusange, akaba ari umuhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ari iby’ingenzi kuba iyo kaminuza yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ku nshuro ya gatatu, asaba…
SOMA INKURUDay: August 12, 2019
Burundi: Amabwiriza akarishye yashyizweho mu irushanwa rya nyampinga na rudasumbwa
Ishyirahamwe ritegura irushanwa ry’ubwiza mu Burundi “Force Jeune”, ryatangaje ko ku nshuro ya 15 iri rushanwa nta wisize mukorogo cyangwa uwipfumuje amatwi bigaragarira abantu uzemererwa kwitabira iri rushawa. Dore bimwe mu byasabwe ku muntu wifuza kuba nyampinga cyangwa rudasumbwa w’Uburundi. 1 .Kuba ufite uburebure bwa 1m 65 no hejuru yabwo 2 .Kuba ufite hagati y’imyaka 16 na 24; 3 .Kuba udafite ibyo wisize ku mubiri bigaragara cyangwa se ngo ube waritoboye ku mubiri birengeje urugero 4 .kuba utanywa inzoga cyangwa itabi 5 .Kuba utarigeze kwifotoza ifoto zikwerekana igice cy’ubwambure bwawe…
SOMA INKURURubavu: Umugore yafatanywe urumogi
Mu mpera z’ icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Gikombe yafashe umugore w’imyaka 37 y’amavuko afite ibiro icumi by’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko uwo mugore yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite urumogi mu rugo rwe bicyekwa ko yarukuye mu gihugu cy’abaturanyi, natwe twihutira gutabara turushatse dusanga yaruhishe mu murima w’intoryi inyuma y’inzu.” Akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugore afatwa ku…
SOMA INKURUMUHANGA:Yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemeguye
Nyakwigendera Myandagara Charles wari utuye mu Kagari ka Rukeri, mu Murenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba, nyuma yo kwica umugore we witwaga Yankurije Marie Rose amutemye n’umuhoro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yatangaje ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana. Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye. Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi…
SOMA INKURU