Ikirangirire muri cinema akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

Umwongereza witwa Chris Obi wamenyekanye muri Filimi yitwa Star Trek yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa n’abanyeshuli batandatu yigishaga isomo rya “Drama”ko yabasambanyaga abandi akabakorakora. Byavuzwe ko uyu mwarimu Chris Obi yahohoteye aba bana yigishaga ubwo yakiniraga imikino y’urukundo ku myanya yabo y’ibanga. Uyu mugabo wahoze ari umwarimu wa Drama,yashukaga aba bana ababeshya ko bari gushyira mu bikorwa amasomo yabaga yabigishije ku gukina ikinamico. Chris Obi ubusanzwe amazina ye nyakuri witwa Christopher Ogugua yasambanyije umukobwa umwe abandi 5 abakorakorakora ku myanya y’ibanga. Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ inzego z’ ubutabera,Chris…

SOMA INKURU

Imyitozo yo guhangana na ebola yatangirijwe mu bitaro 8 byo mu Rwanda

Tariki 29 Nyakanga 2019 nibwo hatangijwe imyitozo na  Minisiteri y’Ubuzima mu bitaro umunani byo hirya no hino mu Rwanda,  hagamijwe kwimenyereza kwakira umurwayi ufite ebola mu gihe yaramuka abonetse, bikaba bitegenyijwe ko izasozwa kuya 13 Kamena 2019. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yatangaje ko iyi myitozo ije nyuma yo guhugura abantu uko bahangana n’icyorezo cya ebola. Ati “ Ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeje turimo gukora mu kwitegura harebwa aho tugeze twitegura Ebola no kureba niba hari icyo twakongeramo ingufu.” Yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyi myitozo ari ukureba ubushobozi…

SOMA INKURU

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda “RBC” cyahawe umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda “RBC”, akaba ari Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akaba yasimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wayoboye iki kigo kuva muri Gashyantare 2016. Dr. Sabin Nsanzimana akaba ari umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo “Clinical Epidemiology” yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Kuri Dr…

SOMA INKURU