Yapfuye bari mu gikorwa cyo gutera akabariro


Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019, ubwo umusore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka, uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru.

Umukobwa yapfuye ahanutse muri etage ya 9 ahita apfa umusore ahaguruka ari muzima

Uyu mugabo n’umukobwa barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya cyenda ry’inzu yo mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, baryohewe bibaviramo guhanuka hasi umugore abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umugabo we ntacyo yabaye.

Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe ari byo byabaviriyemo guhanuka bakikubita hasi.

Nyuma y’iperereza, polisi yanzuye ko uyu mugore n’umugabo barimo basambanira hafi y’idirishya birangira bahanutse cyane ko yari yambaye ubusa hasi.

Abaturanyi babwiye polisi ko babanje kubona TV ihanuka inyuze mu idirishya ry’inzu aba bantu barimo gukoreramo imibonano mpuzabitsina,hashize akanya babona nabo bariturumbutsemo,umukobwa abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umusore we yarokotse.

Ikinyamakuru cyo mu Burusiya kivuga ko umugabo warimo atera akabariro n’uyu mugore we yarokotse ndetse ngo nyuma yo kugwa hejuru y’uyu mugore yahise ahaguruka yisubirira mu kirori cyane ko ngo muri iyi nzu barimo batereramo akabariro harimo abandi basore 2.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.