Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” ryashyize ahagaragara imiti ibiri ari yo “nivolumab” na “pembrolizumab”, ifite igipimo kirenga 50% cyo kuvura kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, ubusanzwe idakira. Iyi miti ikaba yiyongereye rutonde rw’imiti y’ingenzi muri uyu mwaka wa 2019 buri gihugu kigomba kugira kandi igakoreshwa inywebwa aho kuyikoresha mu buryo bwo kuyiterwa.
Iri shami rivuga ko imiti itanu ryongeye ku rutonde rw’imiti ari ingirakamaro mu kongera igipimo cyo kubaho binyuze mu kuvura kanseri y’uruhu , iy’ibihaha, amaraso n’iy’ubugabo. Uru rutonde akaba ari inyandiko ifasha ibihugu kumenya imiti n’ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima byemerewe gukoreshwa ku rwego rw’Isi kandi bihendutse.
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko gushyira kuri uru rutonde imiti mishya harimo n’ifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura kanseri, ari ubutumwa bukomeye bw’uko buri wese yagera kuri iyi miti atari abifite gusa.
Ibihugu birenga 150 bikoresha uru rutonde rwa OMS, ruriho imiti ibarirwa muri 460, rwiganjemo iyo abaturage bakeneye. Urutonde rushya rwongeweho imiti n’ibindi bikoresho 28 by’abantu bakuru, 23 by’abana n’uburyo bushya bw’imikoreshereze ku miti 26 isanzwe kuri urwo rutonde, hashingiwe ku mafaranga n’ingaruka z’ubuzima.
NIYONZIMA Theogene