Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, arahura na mugenzi wa Uganda Yoweli Museveni mu nama idasanzwe y’ akarere izabera i Luanda muri Angola. Iyi nama izaba irimo Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jao Laurenco wa Angola ari nawe wayitumije. Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Angola yemeje iby’ iyi nama izahuza abakuru b’ ibihugu bine byo mu karere ivuga ko ikizaganirwaho ari “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’. Iyi nama ije mu gihe mu…
SOMA INKURUDay: July 11, 2019
Zari aravugwaho kwigabanyiriza imyaka
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’imyaka ya Zari Hassan , nyuma yuko avuga ko yavutse mu 1990 kandi yaravutse 1987. Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe Pasiporo igaragaza imyaka ya Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenga 5 kandi bose babyaranye. Ubusanzwe Zari yatangazaga ko yavutse mu 1990 gusa Pasiporo yagaragaje ko yavutse mu 1987. Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza…
SOMA INKURUCECAFA: APR FC yitwaye neza biyiviramo kuyobora itsinda
Kuri uyu munsi tariki 11 Nyakanga Amarushanwa ya CECAFA yo guhatanira igikombe yakomeje, aho APR FC yacakiranye na Heegan FC, umukino wayoroheye dore ko yatangiye umukino itsinda, umukino urangira APR FC itsinze 4-0. Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza iyoboye itsinda C n’amanota 9/9 mu mikino itatu, ikurikirwa na Green Eagles yo muri Zambia yibitseho amanota 6. abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR: Ntwari Fiacre Nshimiyimana Yunussu Niyomugabo Claude Manzi Thierry Rwabuhihi Aime Placide Nkomezi Alex Byiringiro Lague Niyonzima Olivier Sefu Sugira Ernest Mushimiyimana Mohamed Usengimana Danny Mustafi Khaleb…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu butabera ryitezweho byinshi
Uburyo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri IECMS “Integrated Electronic Case Management System” yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza. Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana. Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko S-inkiko’’urikoresha ashobora kwifashisha interinete anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka. S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019. Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige…
SOMA INKURUKu rutonde rw’imiti ya kanseri hongereweho ibiri
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” ryashyize ahagaragara imiti ibiri ari yo “nivolumab” na “pembrolizumab”, ifite igipimo kirenga 50% cyo kuvura kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, ubusanzwe idakira. Iyi miti ikaba yiyongereye rutonde rw’imiti y’ingenzi muri uyu mwaka wa 2019 buri gihugu kigomba kugira kandi igakoreshwa inywebwa aho kuyikoresha mu buryo bwo kuyiterwa. Iri shami rivuga ko imiti itanu ryongeye ku rutonde rw’imiti ari ingirakamaro mu kongera igipimo cyo kubaho binyuze mu kuvura kanseri y’uruhu , iy’ibihaha, amaraso n’iy’ubugabo. Uru rutonde akaba ari inyandiko ifasha ibihugu kumenya imiti n’ibikoresho…
SOMA INKURU