Gen Ntaganda Bosco w’imyaka 44 yishyikirije urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu mwaka wa 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu mwaka wa 2015, ashinjwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC, muri byo harimo ubwicanyi, gusahura no kwinjiza abana mu gisirikare no kubafata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri.
Urukiko rwavuze ko rwahawe ubuhamya bumushinja n’abantu 2123 barimo abinjijwe mu gisikare ku itegeko ryatanzwe na Ntaganda nk’uko byatangajwe na BBC.
Umucamanza wa ICC kuri uyu wambere tariki ya 8 Nyakakanga 2019 nibwo yemeje ko Gen Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara ashinjwa birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi.
Umuyobozi w’Urukiko yavuze umunsi ruzavuga umwanzuro wa nyuma ku byaha ashinjwa n’ibihano bitegereje Bosco Ntaganda bizatangazwa nyuma ariko uregwa n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro rwafashe.
Umwunganiza wa Gen Ntaganda yabwiye Urukiko ko umukiliya we arengana kuko na we yinjijwe mu gisirikare akiri umwana, yemeza ko ibyaha byose ashinjwa atabikoze.
Ntaganda yatangiriye igisirikare mu Rwanda afite imyaka 17 ubwo yifatanyaga na RPF mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza kwerekeza mu Mutwe w’Inyeshyamba wa UPC muri RDC, aho mu mwaka wa 2013 yatawe muri yombi ubwo yari yahungiye muri Ambasade ya Amerika yo mu Rwanda.
NIYONZIMA Theogene