Urukiko rwo muri Botswana rwavanyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, iki gihugu cyahise kiyongera ku bihugu nk’Afurika y’epfo byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.
Muri Botswana uwafatwaga yaryamyenye n’uwo bahuje igitsina yahanishwaga igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi, gusa kuri ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.
Itegeko ryahanaga abaryamana bahuje ibitsina muri Botswana ryariho guhera mu mwaka wa 1965, rikaba ryari ryarashyizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza.
Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, none Botswana niyo yatahiwe.
NIYONZIMA Theogene