Uwahanuye urupfu rwa perezida Nkurunziza ari mu mazi abira

Umugabo ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza  witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse   kuzenguruka imihanda  ahanura ko perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera iki gihugu,  yatawe muri yombi aho afungiye ahitwa Mvugo ya nyuma. Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza. Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza. Uyu mugabo…

SOMA INKURU

73 bari bacumbitse muri “One Dollar Campaign” bagiye gusezererwa

Abana bagizwe imfubyi na Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign, bagera kuri 73 bagiye gusezererwa muri ayo macumbi bajye kwibeshaho mu buzima bwo hanze. Hari hashize imyaka isaga itanu abana b’imfubyi basaga 100 bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign Complex, iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Igikorwa cyo kubasezerera giteganyijwe kuri uyu wa 8 Kamena 2019, nyuma y’icyumweru bari bamaze mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, aho baganirijwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, inzobere mu bijyanye no kwihangira imirimo n’abandi.…

SOMA INKURU

Ibyitezwe ku kigega cyashyiriweho kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi wa Agaciro Young Generation Forum, Kagabo Jacques, yatangaje ko nk’abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo babashe no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byo guharirwa leta gusa, batangiza ikigega kiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bari basanzwe bahangana n’aba bantu bari hirya no hino ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubasubiza, ariko ko ubu ubona ko aba bantu bakomeje gukaza umurego ku buryo badatinya no kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.…

SOMA INKURU