Yatangaje impamvu yishimira akazi ko gucunga imirambo

Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko  nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo. Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose. Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza

Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana. Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko…

SOMA INKURU

Yongeye kugirirwa icyizere na FIFA

Umugabo ukomoka mu Busuwisi umaze kumenyekana cyane ku isi, by’umwihariko muri ruhago Gianni Infantino yatorewe bwa kabiri kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi “FIFA”, aya matora yabereye  mu nama ngarukamwaka i Paris mu Bufaransa,  nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, iyi manda ya kabiri ikaba izarangira mu mwaka wa 2023. Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo. Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati…

SOMA INKURU

Ubushyamire bw’abasirikare n’abaturage muri Sudani bwakajije umurego

Nibura abantu 60 nibo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranyije abigaragambya b’abasivile n’igisirikare aho abagera kuri 300 bakomeretse nkuko Ihuriro ry’Abaganga muri iki gihugu ryabitangaje. Aba bapfuye nyuma y’aho igisirikare cyinjiriye mu nkambi irimo abigaragambya bavuga ko baharanira demokarasi. Umubare w’abapfuye wiyongereye mu minsi ibiri ishize y’imvururu zatangiye ubwo Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi karwanaga n’abigaragambya. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umwotsi ubwo ingabo zageragezaga gutatanya abigaragambya mu Mujyi wa Khartoum. Abigaragambya basabye aka kanama kari ku butegetsi mu nzibacyuho kuva Perezida Omar al-Bashir yahirikwa muri Mata, ko abasivili aribo bayobora igihugu…

SOMA INKURU