Chameleone yifatanyije na Bobi Wine mu guhangana n’ubutegetsi


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power.

Chameleone wakiriwe mu ishyaka rihanganye n’ubutegetsi bwa Museveni

Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi.

Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho. Ndagushimira cyane Kyagulanyi kuba warigaragaje. Iki ni igihe cy’urubyiruko”.

Mu minsi yashize Jose Chameleone aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala agasimbura Erias Lukwago.

Yabishimangiye agira ati “Mubwire Lukwago ko agomba kumpa imfunguzo. Bamwe bakekaga ko nabivuze ntakomeje, narize, ntabwo ndi mu mikino, ndakomeje cyane.”

Bobi Wine yatangaje ko yishimiye kwakira Chameleone

Bobi Wine umaze igihe ahanganye na Leta ya Uganda ndetse no minsi ishize yari yafunzwe, byaje bikurikira gukubitwa cyane akajya kwivuriza muri USA, azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi, yahaye ikaze Chameleone, avuga ko yishimiye kumubona mu itsinda ry’abagiye kugera ku ntsinzi vuba aha.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.