Byamuviriyemo kwiyahura nyuma yo gutotezwa na bagenzi be b’abaganga


Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko  witwaga Payal  wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde.

Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga   kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Mbere y’uko bafatwa, ibitaro bya Nair bakoragaho byari byabahagaritse. Ni nyuma kandi y’uko abandi bakozi baho batangiye kwigaragambya basaba ko Payal ahabwa ubutabera.

Payal ukomoka mu gace k’amajyaruguru y’Ubuhinde, yari yaragiye i Mumbai we n’umugabo we  nawe w’umuganga , kwiga ngo abe inzobere mu kuvura abagore.

Akomoka mu bwoko bwitwa Tadvi Bhil,  bumwe mu bwoko 700 bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Leta ubu ibaha amahirwe anyuranye yo gutera imbere ngo bagere ku bandi.

Nyina Abeda avuga ko umukobwa we Payal yifuzaga kwiga ubuvuzi kugira ngo azajye kuvura abo mu bwoko bwe.

Nyina avuga ko umukobwa we yari amaze kugera ku rwego rwiza akurikije aho yavuye mu muryango ukennye cyane, ariko ageze mu bandi i Mumbai baramutoteza bikabije kubera ubwoko bwe.

Ati “Bamutotezaga n’imbere y’abarwayi no ku kantu gatoya cyane. Bakamutuka bikabije, bakamujugunya impapuro mu maso. Yambwiye ko batamuhaga amahoro ngo anabashe gufata ifunguro”.

Abeda wazaga kwivuriza ku bitaro bya Nair umukobwa we yakoragaho, avuga ko na we ubwe yiboneye iri totezwa ku mukobwa we ndetse arahaguruka arabyamagana, ariko Payal aramubuza.

Avuga ko Payal yatinyaga ko bimenyekanye aba bamukorera itoteza bakwirukanwa, ariko ngo byatumye ahubwo barushaho kumuhohotera.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, Abeda avuga ko yabwiye abakuru kuri ibi bitaro ku ihohoterwa rikorerwa umukobwa we, bemera kumwimurira mu yindi serivisi ndetse ngo aroroherwa.

Nyina avuga ko guhera ku itariki 10 y’uku kwezi kwa gatanu, Payal yongeye gutotezwa, noneho ubwe yitangira ikirego ku bamukuriye, ariko ntibagira icyo babikoraho.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.