Kwigira ku ntebe y’ishuli kwihangira umurimo ni ingenzi –Minisitiri Fanfan


Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, nibwo habaye inama ihuriwemo na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abikorera mu Rwanda hamwe n’impuguke mu byiciro bitandukanye baturutse hirya no hino,   insanganyamatsiko yayo ikaba yari “Guhuza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

Abari bitabiriye iyi nama

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe zimwe mu mpungenge ziri ku isoko ry’umurimo aho hari abihangira umurimo nyuma y’umwaka umwe bya bigo bashinze bigasenyuka kuko bagiye gushaka akazi mu bindi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko umwana uri mu ishuri akwiye gufashwa gutangira gutekereza kwihangira imirimo ataragera ku isoko ry’umurimo. Ati “Ubundi umuntu agomba kugira ibyo bitekerezo akiri no mu ishuri, akumva ko azikorera atari ukuvuga ngo nabuze akazi reka njye kwihangira imirimo. Agomba kugira izo ntekerezo zo guhanga ibishya akiri no mu mashuri.”

Umwe mu bari bitabiriye iyi nama Kwizera Christelle uyobora ikigo Water Access Rwanda yavuze ko yize ibijyanye na Engineering muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abirangije ajya kwihangira umurimo. Ati “Nize Engineering muri Amerika. Ubu ugera ku isoko ry’umurimo ugasanga ibyo wize byarahindutse cyangwa binashaje, ariko iyo wahawe ubwo bumenyi uzi gukorera ibintu ku gihe, iyo ubifite ibindi wanabyigira mu kazi.”

Kuri we asanga abanyeshuri bakwiye kujya bigishwa amasomo ariko bakagira n’umwanya wo guhabwa ubumenyi rusange bujyanye n’ibiri hanze y’ishuri birimo uko bakira abakiriya, uko bikemurira ibibazo, uko bategura raporo no kubahiriza igihe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura yashimangiye  ko iki kibazo kigihari ariko hari icyizere cy’uko bizacyemuaka  binyuze mu mikoranire hagati y’abigisha n’abikorera. Ati “Isi turimo ihora ihinduka cyane. Telefone dukoresha abenshi zifite ubushobozi buruta inshuro icumi ibyo mudasobwa yakoraga mu myaka 20 ishize. Ikoranabuhanga rirahinduka n’ibiri ku isoko ry’umurimo birahinduka.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura

Minisitiri Mutimura kuri we abona igikomeye cyane ari ubufatanye bw’abigisha n’abari ku isoko ry’umurimo, kugira ngo habeho guhindura imfashanyigisho n’uburyo bwo kwigisha  u Rwanda rw’ejo, mu rwego rwo kubaka ubushobozi bakoresha ku isoko ry’umurimo.

Twabibutsa ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, iteganya ko nibura mu gihugu hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni 1.5.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.