Urubyiruko rw’abanyarwanda muri USA bibukijwe icyerekezo barimo

Mu ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana,  kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabibukije ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza bityo ko hagomba gukorwa ibishoboka byose icyo cyerekezo kikagerwaho. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza. Ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo…

SOMA INKURU

Abagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kudahabwa imiti

Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu Rwanda, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye, ariko kuri ubu abagenerwabikorwa bayo batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze. FARG yabwiye itangazamakuru ko  impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu, dore ko amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 45 afungiye ubusa agiye guhabwa impozamarira

Richard Phillips yafunzwe mu mwaka w’1971 afite imyaka 27 we imfungwa ya mbere mu mateka ya Amerika yamaze igihe kinini muri gereza arengana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Detroit, akaba yarafunguwe afite  imyaka 73, kuri ubu Leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kumuha impozamarira ya miliyoni 1.5 y’amadolari.      . Akarengane k’uyu mugabo kamenyekanye  mu mwaka wa 2018, ubwo Ishami rya Kaminuza ya Michigan rishinzwe Ubufasha mu by’Amategeko ryasubirishagamo urubanza rwe muri gahunda yaryo yo gutanga ubufasha mu gukosora amakosa yakozwe mu…

SOMA INKURU