Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Food and Drugs Agency “FDA” bwagaragaje ko imiti igera kuri itatu isanzwe yifashishwa mu kuvura inzoka hamwe n’indi ihabwa abagore babyaye kugira ngo badakomeza kuva harimo Mébendazole na Albendazole yakuwe ku isoko ry’u Rwanda. Ibi bikaba byatangarijwe mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali, aho abayitabiriye bari kurebera hamwe uburyo hanozwa imikoranire hagati y’abakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashinzwe kugenzura iby’imiti. Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa yabigarutseho ubwo yatangazaga ko ikigo akuriye cyafashe ibipimo by’imiti ikomeye igera kuri 15, itatu muri…
SOMA INKURUDay: May 14, 2019
Ibiciro by’amazi ntibihenze, abayakoresha nibo bihendesha –Muzola Aimé
Nyuma y’aho hirya no hino mu Rwanda abagenerwabikorwa ba WASAC batangaje ko ibiciro bishya by’amazi bikwiriye gusubirwamo kuko bihenze cyane, Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, Mu kiganiro cyahuje Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ( MININFRA) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, yemeje ko ingano y’amazi abantu bakoresha ariyo ituma bishyura amafaranga menshi bo nta ruhare babifitemo, kuko politiki y’igihugu ari ugufasha buri munyarwanda kubona amazi iwe ariko uburyo akoreshwa buri mu maboko ye. Uyu muyobozi wa WASAC yasabye abagenerwa bikorwa bayo …
SOMA INKURU