Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yasabye abanyeshuri kugira amahitamo meza, ababwira ko icyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi ari uko abanyeshuri b’abahanga bahitamo kwiga uburezi.
Ibi byatangarijwe muri Lycée de Kigali, ahari hateraniye abanyeshuri biga muri Collège Saint André i Nyamirambo n’abo muri iki kigo, ubwo Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” yasozaga igikorwa cyo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye guhitamo amashami y’amashuri nderabarezi (TTC), aho kuyaharira abafite amanota ya nyuma gusa.
Ubu bukangurambaga bwateguwe nyuma yo kubona ko bamwe mu banyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye badasobanukiwe ibijyanye no guhitamo amashami bazigamo mu byiciro bikurikiyeho.
Ati “Amashuri atwigishiriza abarezi nayo twayafatiye ibyemezo bikomeye cyane. Kugira ngo tubone umwana uzavamo umwarimu dukeneye nuko hariya bigira (TTC) hajyamo umwana w’umuhanga ntabwo dushaka ko TTC, zacu zigamo abana bafite amanota ya nyuma. Ntabwo bizasubira”.
Uyu munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye abanyeshuri ko Leta ishyize imbaraga kubakira ku bumenyi. Yanabibukije ko guhitamo ari ukwabo ariko bagomba kwirinda guhitamo bashingiye ku byo abandi bahisemo.
Ati “Icyo ushaka kuzaba cyo gishobora kuba gitandukanye na biriya mugenzi wawe yahisemo. Ibi mugiye gukora nibyo bitanga umurongo by’uwo ushaka kuzaba we. Iyo rero uhisemo nabi, urangiza wagiye kwiga ubuganga kandi warashakaga kuzaba mwarimu.”
Umunyeshuli wari witabiriye ibi biganiro utashatse ko dutangaza amazina ye, we yatangaje ko guhitamo kwiga uburezi ari ikintu cyamugora cyane. Ati “njye guhitamo kwiga uburezi byangora cyane, kuko mpora numva bavuga ko abarimu bahembwa make, ikindi ubu hari amashami yaje umuntu yiga, akavamo ashobora kubona akazi kandi keza”.
IHIRWE Chris