Imvura idasanzwe muri Kirehe yatwaye n’ubuzima

Ejo hashize ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, ahagana mu ma saa saba z’amanywa, mu Karere ka Kirehe haguye imvura idasanzwe ivanze n’urubura ihitana umuntu umwe wagwiriwe n’urukuta rw’inzu, abandi batatu barakomereka ndetse inangiza ibikorwa binyuranye harimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyabitare hamwe n’ibindi bikorwa binyuranye. Iriya mvura yanangije inyubako y’akagali hamwe na hegitari 183 z’imyaka zirimo hegitari 114 z’urutoki, hegitari 43 z’ibigori, hegitari 23 z’imyumbati na hegitari 3.5 z’umuceri. Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu, yagize…

SOMA INKURU

Amwe mu mabanga ku gufata ku ngufu kwa R Kelly yagiye ahabona

Mu  kiganiro Clary Azriel  yakoranye na Gayle King ukorera TV ya CBS, ejo hashize  kuwa kane taliki ya 07 Werurwe 2019, ari kumwe na Joycelyn Savage w’imyaka 23 nawe wahoze akundana na R Kelly ndetse kuri ubu akaba ari kumushinjura,  Azriel Clary w’imyaka 21 watangiye gukundana n’umuhanzi Robert Kelly uzwi nka R Kelly afite imyaka 17,yatangaje ko ababyeyi be bangaga R Kelly ndetse bamusabye ko yifata amashusho bari gusambana kugira ngo bazabone uko bamurya amafaranga. Azriel Clary yatangaje ko ababyeyi be bamutegetse ko agenda agashuka R Kelly bakifotoza bambaye ubusa…

SOMA INKURU

ABASIRWA yarahiriye kudatererana abaturarwanda mu kurwanya SIDA

Kuba SIDA ari icyorezo gihangayikishije isi, u Rwanda rukaba rutarasigaye,  hakaba harabanje kubaho kurangarana abarwayi bayo ndetse no kubashyira mu kato, nubwo byagiye bicika ndetse Minisiteri y’Ubuzima igashyiraho gahunda zinyuranye zo gukumira ubwandu bushya  bwa SIDA ndetse hakajyaho gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku bamaze kuyirwara, ni muri urwo rwego abanyamakuru batarebereye ngo batererane abaturarwanda ku rugamaba rwo kurwanya SIDA, bashinga Urugaga rw’Abanyamakuru  Barwanya  Sida no kwita ku buzima (ABASIRWA), mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda  kwirinda Sida. Ibi ABASIRWA ikaba yaragiye ibigeraho mu buryo bunyuranye, aho bagiye…

SOMA INKURU

Umugore wahaye umwana we Kiyoda yakatiwe

Urukiiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye  Nyirabizimana Immaculee ushinjwa kuroga umwana we  akoresheje kiyoda, imyaka 25 y’igifungo, nyuma yo kwemeza ko rufite raporo ya muganga  yemeza ko umwana yarozwe hakoreshejwe Kiyoda. Isomwa  ry’uru rubanza ryabaye mu ruhame mu Mudugudu wa Munini,  Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nyirabizimana Immaculee igihano cya burundu, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga  rwavuze ko igihano ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gifite ishingiro, ariko butakigenderaho kuko Nyirabizimana  akemera akanagisabira imbabazi. Ikindi ni uko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi akaba yarabyaye ari…

SOMA INKURU

Isiragizwa ry’abiga ubuvuzi intandaro ya service mbi mu buvuzi –Depite Manirarora

Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura yitabaga umutwe w’abadepite, Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017/18 ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.Depite Manirarora Annoncée yagarutse ku bijyanye n’ireme ry’uburezi muri za Kaminuza, avuga ko uburyo bikorwa bishora kuribangamira. Yagize ati “Ndatanga urugero muri Kaminuza y’u Rwanda kuko hari amashami amwe yavuye i Butare azanwa i Kigali, abandi bajyanwa i Butare bavuye hano muri Kigali, ariko reka nibande ku bigaga ubuganga aho uyu munsi biga ahahoze hitwa…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama ya “YPO EDGE” imara iminsi ibiri igamije guha amahirwe, ubufasha ndetse no gutera ishyaka abayobozi bato ryo kongera kuvumbura ibishya ku giti cyabo ndetse no mu byo bakoramo, iyi nama ikaba irikubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo,. Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize Young Presidents’ Organization YPO,   i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango aho biba byateguwe hirya no hino ku Isi. Mu mwaka wa 2003, Young Presidents’ Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa…

SOMA INKURU

Ndayisenga Vice Moyer wa Nyarugenge yaraye afashwe

  Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yaraye atawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yashimangiye ko yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwigwizaho umutungo ati “Aracyekwaho ibyaha bijyanye no kwigwizaho umutungo. Yaraye afashwe ku mugoroba”. Ndayisenga  Jean Marie Vianney yabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kuva mu mwaka wa 2014, akaba abaye umuyobozi wa mbere wo muri nyobozi y’Akarere  uhuye n’ikibazo kibangamira…

SOMA INKURU

Igituntu gikomeje gutera inkeke by’umwihariko muri Afurika

Mu nama iteraniye i Kigali ihuje abashinzwe kurwanya igituntu mu bihugu kigiraho ingaruka muri Afurika harimo u Rwanda, RDC, Ethiopia, Ghana, Nigeria, Kenya, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe, Umuyobozi ushinzwe kukirwanya muri Global Fund, Eliud Wandwalo, yavuze ko imibare y’abatakivuza iteye inkeke, iyi nama ikaba igamije gufasha ibi bihugu gushyira imbaraga mu kugera ku bakirwaye badafata imiti. Wandwalo ati “Dufite imbogamizi y’uko tutabasha kugera kuri buri wese ufite igituntu ngo ahabwe ubuvuzi. Ku rwego rw’Isi, buri mwaka hafi miliyoni enye bakirwaye ntitubabona. Tubona gusa hafi…

SOMA INKURU

Yahamagajwe n’urukiko ashinjwa ubwambuzi

Urupapuro rw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rusaba umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kwitaba uru rukiko, rugaragaraho ko agomba kwitaba ku wa 14 Werurwe 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo, kuko kapani yamuhaye amafaranga y’igitaramo yari yamutumiyemo mu Bubiligi umwaka ushize undi ntajyeyo. Meddy yarezwe ko yari yahawe amafaranga ya avanse angana n’$ 10 000 ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ntiyubahirize amasezerano, ndetse nayo akanga kuyasubiza. Meddy akaba yararezwe na kapani yitwa Kagi Rwanda Ltd, ikaba umushinja  umwenda w’amadolali yatangajwe hejuru nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye.…

SOMA INKURU

Abagabo umunani bashinjwa kuranguza urumogi bacakiwe

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali nibwo Polisi yerekanye abagabo umunani bakurikiranyweho icyaha cyo kuranguza no kugemura urumogi mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Muri aba bagabo hari uwafatiwe mu Karere ka Bugesera afite igipfunyika kirimo ibiro bine by’urumogi n’undi wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe agapfunyika k’ibiro 10 akazanye mu Mujyi wa Kigali. Icyishaka Cyprien wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe ibiro 10, yemeza ko yafashwe amaze gucuruza urumogi ku nshuro ya…

SOMA INKURU