Kuva kuri uyu wa Kane Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Gatanu akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, cyibanze ku kureba intambwe umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ugezeho n’icyakorwa ngo utere imbere, ndetse banaganira ku bibazo byo muri Afurika muri rusange.
Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko ejo hashize habaye ibiganiro bijyanye n’ishoramari, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ibijyanye n’indege, kuhira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Biteganyijwe ko Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, aganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye, aho muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.
NIYONZIMA Theogene