Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa. Icyaha uyu Komeza yafatiwe bikekwa ko yagikoze mu mwaka wa 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we. Nyuma haje kuboneka amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Nkurunziza yagize ati “Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV…
SOMA INKURUDay: March 13, 2019
Byemejwe ko kwibuka ku nshuro ya 25 u Bufaransa buzahagararirwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu yatangarije abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho kugenda neza. Ibi yabitangaje nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubwo yari muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda, asubiza ati “u Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u…
SOMA INKURU