Amwe mu mabanga ku gufata ku ngufu kwa R Kelly yagiye ahabona


Mu  kiganiro Clary Azriel  yakoranye na Gayle King ukorera TV ya CBS, ejo hashize  kuwa kane taliki ya 07 Werurwe 2019, ari kumwe na Joycelyn Savage w’imyaka 23 nawe wahoze akundana na R Kelly ndetse kuri ubu akaba ari kumushinjura,  Azriel Clary w’imyaka 21 watangiye gukundana n’umuhanzi Robert Kelly uzwi nka R Kelly afite imyaka 17,yatangaje ko ababyeyi be bangaga R Kelly ndetse bamusabye ko yifata amashusho bari gusambana kugira ngo bazabone uko bamurya amafaranga.

Aba bakobwa bombi barashinjura R Kelly

Azriel Clary yatangaje ko ababyeyi be bamutegetse ko agenda agashuka R Kelly bakifotoza bambaye ubusa ndetse akifata Videos bari gusambana akazibaha kugira ngo babone uko bamwambura amafaranga dore ko ari umukire.

Clary yavuze ko ibyo ababyeyi be bareze R Kelly ari ibinyoma byambaye ubusa kuko atigeze aryamana nawe atarageza imyaka y’ubukure ahubwo ngo bamutegetse kubeshya uyu muhanzi ko afite imyaka 18 kugira ngo basambane yifate amashusho n’amafoto abibahe bamurege abahe akayabo. Ati “Inshuro ya mbere mpura na R Kelly,ababyeyi banjye barambwiye ngo mubeshye ko mfite imyaka 18 kugira ngo ansambanye.

Mfite imyaka 17 ababyeyi banjye bashatse kunkoresha ngo ngende nifata amashusho n’amafoto ndi gusambana na R Kelly, hanyuma bazayakoreshe bamusebya,abishyure akayabo k’amadolari.”

Ababyeyi ba Clary aribo Alice na Angelo, bakimara kubona iki kiganiro, bahise bahamagaza ubahagarariye mu mategeko basohora urwandiko ruvuga ko umwana wabo yahungabanye kubera ubusambanyi yakorewe na R Kelly bityo abantu badakwiriye kwemera ibyo yatangaje amushinjura kuko ngo yabitewe no guhahamuka.

Aba bakobwa bombi bavuzwe hejuru inkuru igitangira bakundanye na R Kelly bavuze ko batigeze bashaka kuririmba ahubwo ababyeyi babo babahatiye kwinjira mu muziki kugira ngo babone uko bazafatira mu cyuho R Kelly kugira ngo bamusebye abahe amafaranga.

Mu minsi ishize R Kelly aherutse kugaragara kuri TV ya CBS arira cyane kubera ibi birego byo gusambanya abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure ashinjwa, aho yemeje ko hari ababyihishe inyuma bashaka kumushyira hasi.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.