ABASIRWA yarahiriye kudatererana abaturarwanda mu kurwanya SIDA


Kuba SIDA ari icyorezo gihangayikishije isi, u Rwanda rukaba rutarasigaye,  hakaba harabanje kubaho kurangarana abarwayi bayo ndetse no kubashyira mu kato, nubwo byagiye bicika ndetse Minisiteri y’Ubuzima igashyiraho gahunda zinyuranye zo gukumira ubwandu bushya  bwa SIDA ndetse hakajyaho gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku bamaze kuyirwara, ni muri urwo rwego abanyamakuru batarebereye ngo batererane abaturarwanda ku rugamaba rwo kurwanya SIDA, bashinga Urugaga rw’Abanyamakuru  Barwanya  Sida no kwita ku buzima (ABASIRWA), mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda  kwirinda Sida.

Ibi ABASIRWA ikaba yaragiye ibigeraho mu buryo bunyuranye, aho bagiye baha abanyamakuru amahugurwa anyuranye kuko ntacyo bageraho mu gihe abanyamakuru bo ubwabo badasobanukiwe n’ibijyanye n’icyorezo cya SIDA, hagamijwe guha abaturarwanda amakuru nyayo kuri SIDA, abafasha kuyikumira ndetse no gufasha abamaze kuyandura.

Sibyo gusa kuko yagiye itegura n’ingendo zinyuranye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, izi  ngendo zikaba zari  zigamije  kuganiriza  bamwe  mu bagore  bakora  uburaya. Urugero ni nko ku mupaka  w’u Rwanda na Uganda  wa Cyanika,  ABASIRWA yaganirije abagore bakora  uburaya  babereka  ikibazo  bahura nacyo cyane icy’abana babo batagira aho banditse mu irangamimerere y’u  Rwanda, inajya   ku  mupaka  w’u  Rwanda  na  Congo  Kinshasa  naho baganira n’abagore bahakorera uburaya ndetse babakorera ubuvugizi ku bibazo bari bafite. Izi ngendo akaba ari imwe muri gahunda yo gukumira SIDA.

Si ku mipaka gusa kuko no mu bigo by’amashuri ABASIRWA yagiye igerayo ikaganiriza abanyeshuri ku cyerezo cya SIDA, ndetse n’uburyo bwo kucyirinda. Si mu banyeshuri gusa kuko bagiye bagera no mu rundi rubyiruko rwo hirya no hino babafasha mu kwirinda virusi itera SIDA, babereka nabo bibareba.

Ntiyibanze gusa ku batarandura kuko ABASIRWA yagiye inahura n’amashyirahamwe y’abafite virusi itera SIDA, bigafasha abamaze kwandura bari baraguye mu bwihebe ari nabyo bituma ubuzima bwabo bubacika imburagihe, ariko bagenzi babo babahaga ubuhamya bw’uko babayeho bikafasha kwiyakira no gukomeza ubuzima uko bisanzwe.

Umuyobozi wa ABASIRWA Bahati Innocent

Bahati  Innocent uyobora ABASIRWA yabwiye itangazamakuru ko abona umuti urambye wo kurwanya SIDA ari uguhaguruka bagasobanurira  abanyarwanda n’abaturarwanda ububi n’ubugome bwa virusi itera SIDA, kugira ngo hatazabaho kwirara abantu bakaba bakwitiranya imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’imiti iyikiza.

Imibare yaherukaga gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima y’ubwandu bushya yerekanaga ko abafite virusi itera SIDA bangana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6%, abakora umwuga w’uburaya ari 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ari 4%.

 

 NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.