Igituntu gikomeje gutera inkeke by’umwihariko muri Afurika


Mu nama iteraniye i Kigali ihuje abashinzwe kurwanya igituntu mu bihugu kigiraho ingaruka muri Afurika harimo u Rwanda, RDC, Ethiopia, Ghana, Nigeria, Kenya, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe, Umuyobozi ushinzwe kukirwanya muri Global Fund, Eliud Wandwalo, yavuze ko imibare y’abatakivuza iteye inkeke, iyi nama ikaba igamije gufasha ibi bihugu gushyira imbaraga mu kugera ku bakirwaye badafata imiti.

Wandwalo ati “Dufite imbogamizi y’uko tutabasha kugera kuri buri wese ufite igituntu ngo ahabwe ubuvuzi. Ku rwego rw’Isi, buri mwaka hafi miliyoni enye bakirwaye ntitubabona. Tubona gusa hafi miliyoni esheshatu. Hafi 40%, ntibahabwa ubuvuzi. Iyo buri mwaka hari abarwayi utageraho, bivuze ko baba bari mu muryango bari kwanduza iyo ndwara. Ntibyoroshye kukirwanya ugifite abakirwaye utageraho”.

Kuba hari abarwara igituntu ntibakivuze bikomeje gutera inkeke kuko aribo bakomeza kugikwirakwiza

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Migambi Patrick yashimangiye ko akenshi havugwa abarwaye igituntu ariko abafite ubwandu bwacyo ntibavugwe nyamara ari benshi no mu Rwanda.

Ati “Tugereranyije ni hafi 40% by’abaturage baba mu Rwanda. Bivuze ko igihe cyose abo baba bashobora kugaragaza ibimenyetso igihe bakomeje guhura nacyo, igihe badafite ubuzima bwiza cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka.”

Dr Migambi yatangaje ko uwafashwe n’igituntu arangwa n’inkorora irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya byinshi ninjoro aryamye hamwe no kunanuka byihuse.

Mu rwego rwo guhangana n’indwara y’igituntu Global Fund itanga miliyoni ziri hagati 6 na 7 z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu kurwanya igituntu, arenga 65% agahabwa Afurika.

Mu mwaka wa 2018 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima “OMS” watangaje ko abanyarwanda 57 ku bihumbi 100, bari barwaye igituntu mu gihe umwaka wawubanjirije wa 2017 bari 64 ku bihumbi 100.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka ushize, hari abarwaye igituntu 5755 mu gihe OMS yagaragaje ko hari 6 900. OMS ikaba yaratangaje ko mu mwaka wa 2017, ku isi abantu basaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8 abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe ariko 64% nibo cyagaragayeho baranivuza. Bivuze ko 36% kitabagaragayeho ntibanakivuze. Icyo gihe miliyoni 1,3 cyarabishe.

 

 

TUYISHIME  Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.