Mukura yatangiye gutakaza icyubahiro yari imazeho iminsi

Habayeho gutungurana mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda yatsinzwe ibitego 3 kuri 2 na Police FC nyuma y’amezi arindwi nta kipe iyihangara muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byatunguye benshi kuko wari umukino benshi bari bitezemo intsinzi ya Mukura dore ko yari imaze igihe kitari gito yihagazeho. Ku munota wa gatandatu ushyira uwa karindwi nibwo Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS…

SOMA INKURU

Ikibazo cy’ubuzima cyatunguranye mu irahira rya Perezida Tshisekedi

Mu birori by’akataraboneka byabereye ku ngoro ya Perezida i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 ku masaha y’igicamunsi, ndetse bikaba ari ubwa mbere muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960, habaye ihererekanya bubasha ry’amahoro hagati y’umukuru w’igihugu ucyuye igihe hamwe n’umusimbuye, ubwo Perezida mushya Félix Tshisekedi yaramaze kurahira ari kugeza ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibi birori rigeze hagati, atangiye kuvuga akamaro ko kuba Congo ifite umutungo kamere uhagije nibwo yahise agira ikibazo cy’ubuzima asoza ijambo mu buryo bwatunguranye…

SOMA INKURU