Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri

Ikipe ya  Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona itsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Umuganda i Rubavu. Rayon Sports igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 gusa imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 n’imikino 13 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26 gusa imaze gukina imikino 10. Mu mukino Mukunzi Yannick yatunguranye akabanza mu kibuga nubwo yari yarasezeye ku bafana,Rayon Sports yatsindiye Mrines FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice…

SOMA INKURU

Basabwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana nk’uko bashakisha amaturo

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, yasabye amadini n’amatorero agize ihuriro ry’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR, gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’izo bashyira mu kwaka abakristo icya cumi n’amaturo. Ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo ngo nibwo bwatuma igihugu kibasha kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’inzira irambye yo guca ubuzererezi. Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2018, yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa, yateguwe na CPR. Iyo nama yamurikiwemo raporo ku ikusanyamakuru ryakorewe mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro. Intumwa zakoze iri kusanyamakuru zabwiye…

SOMA INKURU

Haribazwa niba impamyabumenyi y’impimbano ashinjwa n’Ububiligi itamukura amata ku munwa

Muri RDC, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aba agomba kwerekana impamyabumenyi ya Kaminuza, akaba anafite uburambe bw’imyaka itanu mu bijyanye na politiki, imiyoborere cyangwa ibijyanye n’ubukungu. Bivugwa ko Tshisekedi ngo yatanze ibyangombwa birimo ikigaragaza ko yarangije amasomo ajyanye n’Iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu 1990-1991, mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi (Institut des carrières commerciales -ICC) mu Mujyi wa Bruxelles ariko bigirwaho amakenga. Televiziyo yo mu Bubiligi, VRT, niyo yatangaje ko ubutabera bw’u Bubiligi bwavuze ko impamyabumenyi ya Tshisekedi ari impimbano. Ni nyuma y’uko ikinyamakuru La Libre cyari cyatangaje ko cyabajije ishuri rya ICC kuri…

SOMA INKURU