Ingengabihe y’amashuri mu Rwanda iri kuvugururwa, igisubizo cyayo gitegerejwe mu myaka 3

Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugaruka ku gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, ibi bikaba bytumye Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere ni ukuvug mu mwaka wa 2022. Uyu mwanzuro ufshwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira…

SOMA INKURU

Kiliziya Gatulika muri Congo Kinshasa yanenze imigendekere y’amatora

Kiliziya Gatulika muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yavuze ko ubwo abaturage batoraga  Umukuru w’igihugu n’Abadepite kuri iki Cyumweru hari bamwe mu ndorerezi zayo babangamiwe mu gukurikirana uko amatora yagenze. Yari yihoreje indorerezi zigera ku 40000 mu gihugu hose.Umunyamabanga w’Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika Musenyeri N’Shole  yagize ati “ Twabonye raporo  544 ziturutse mu gihugu hose zivuga ko hari imashini z’itora zitakoraga neza. Zimwe ntizakaga,  izindi umuriro washizemo hakiri kare”. Musenyeri N’shole avuga ko hari raporo 115 babonye zivuga ko inzego z’umutekano na bamwe mu bakoze ba Komisiyo y’igihugu y’amatora…

SOMA INKURU

Mukangendahayo Joselyne ufite uburwayi budasanzwe butuma aruka ibisimba, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi

Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi. Umuyobozi w’ Akagari nawe avuga ko yiboneye Mukangendahayo aruka itoroshi, gusa nubwo abaturage bavuga ko uwaroze uyu mukobwa agomba kwicwa, ubuyobozi bwasabye abaturage kutagira umuntu babangamira kuko buri gukora iperereza. Uyu mukobwa avuga ko yafashwe n’ uburwayi bwo mu nda mu kwezi kwa 10 tariki ebyiri saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Tariki ya mbere z’ ukwa 12 avuga ko aribwo…

SOMA INKURU

Umusitari Oprah amahirwe yo kubaka akomeje gukendera

Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushyamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma. Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka. Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo ku ruhande agashudika nabo ndetse ntanatinye no kubimugaragariza. Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo Dogo Janja  ykomeje kwerekna agaciro gake yahaga oprah umugore batandukanye mu gihe…

SOMA INKURU