Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru Buenos Aires muri Argentine kuri uyu wa Kane, akaba yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi (G20) izatangira ejo kuwa gatanu tariki 30 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama kivuga ku “Gushyira imbere muntu”, kizavugirwamo ibijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no kongerera umugore ubushobozi. Inama ya G20 igiye kubera muri Argentine ni iya 13, ihuje ibihugu bigize uyu muryango, ikaba ari nayo ya mbere ibereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo , Turukiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Iyi nama ikomeye yatumye Guverinoma ya Argentine itanga konji, hanafatwa ingamba zikaze mu gucunga umutekano w’Umujyi wa Buenos Aires kuva kuri uyu wa Kane, aho abakuru b’ibihugu batangira kuwusesekaramo. Minisitiri w’Umutekano wa Argentine, Patricia Bullrich, yanatangaje ko ingendo z’imodoka rusange zitwara abagenzi zizaba zahagaritswe mu mujyi. Muri Buenos Aires hanateganyijwe abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano bageze ku 22,000 mu gucunga umutekano.
Iyi nama ya G20 ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugira ubwumvikane mu kugera ku iterambere nyakuri kandi rirambye”.
TETA Sandra